Uburyo Bwo Guhagarika Ikwirakwira rya Ebola Muri Kongo

Icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyakomeje gukurikiranirwa hafi, kandi kugeza ubu kiragenzuwe; bihabanye cyane n'icyibasiye ibihugu byAfurika y'Uburengerazuba mu 2014 kigahitana ibihumbi by'abantu.

Icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kiragenza make. Nubwo bimeze bityo, abashinzwe ubuzima bitwararika kwemeza ko iki cyorezo kigenzuwe neza. Magingo aya, birasa nk'aho ari insinzi ugereranyije no mu 2014 ubwo Ebola yayogozaga Afurika y'Uburengerazuba igahitana abasaga ibihumbi cumi na kimwe muri Liberia, sierra Leone na Guinea kikanagera no muri Glasgow, Scotland n'i Dallas muri Texas.

Nubwo gukora ingendo bigoye ndetse n'abaturage bakaba bishisha abashinzwe ubuzima, kuva iki cyorezo cyaduka abayobozi bafashe iya mbere mu guhangana na cyo. Hari impamvu nyinshi zatumye iki cyorezo kidakwirakwira bituma ubuzima bw'amamiliyoni y'abantu burokoka, bihabanye n'uko byagenze mu bihe bya mbere.


1. Gutura batatanye kimwe n'ubuke bw'ibikorwaremezo byagabanyije umuvuduko w'ikwirakwira ry'iki cyorezo.

Intera ndende iri hagati y'ibice bituwe yagoye abashinzwe ubuzima kugera ku barwayi, ku rundi ruhande ariko binatuma indwara idakwirakwira. Ahenshi abayanduye ntibavaga mu midugudu yabo kandi nta n'abavaga ahandi ngo bayizemo; bigabanya ku buryo bufatika umubare w'abanduye. Bihabanye no mu 2014 ubwo iki cyorezo cyacaga ibintu mu Burengerazuba bw'Afurika, aho Ebola yasakaraga bwangu kubera ubucucike bw'abantu mu migi.

“Ntibishoboka ko iki cyorezo cyakwaduka ngo kibure uwo gihitana. Ni cyo twese dukwiye kumenya. Hari ibyago by'uko virusi ya Ebola yagera no mu bihugu bituranyi. Ariko hamwe n'ingamba zikomeye guverinema irimo gufata ubu, byashoboka guhagarika ikwirakwira ry'iyi ndwara, mbere na mbere muri Congo ubwaho no mu bihugu bituranyi.”

Ifoto ya Djoudalbay Benjamin

Djoudalbaye Benjamin, Umuyobozi ushinzwe ingamba mu by'ubuzima mu Kigo nyafurika cyo gukumira no kurwanya indwara.

A 'Play' button icon
Ikarita ya Kongo
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni cyo gihugu cya kabiri mu bunini, kikaba icya kane gituwe n'abaturage benshi. Ni cyo kiza ku isonga mu kwibasirwa na Ebola kurusha ibindi ku Isi. Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko iki cyorezo cyo mu 2018, ari icya karindwi gikomeye mu mateka ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Virus ya Ebola yagaragaye bwa mbere muri Congo mu 1976. Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni cyo gihugu cya kabiri mu bunini, kikaba icya kane gituwe n'abaturage benshi. Ni cyo kiza ku isonga mu kwibasirwa na Ebola kurusha ibindi ku Isi. Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko iki cyorezo cyo mu 2018, ari icya karindwi gikomeye mu mateka ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Virus ya Ebola yagaragaye bwa mbere muri Congo mu 1976 (VOA)

2. Urukingo rwizewe rumaze imyaka isaga icumi rwongererwa ubushobozi rwahise rwoherezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Rwamuritswe icyorezo cyazahaje Afurika y'Uburengerazuba kirangiye.

Urukingo rwa V920, rukiri mu igeragezwa, rwagaragaje ububasha bwo gukumira ikwirakwira rya ebola. Kurutwara biragoye kandi ni ruke cyane. Cyakora abashinzwe ubuzima bavuga ko babiboneye umuti.

“"Ni urukingo ariko rurimo virus nzima. Ruba rurimo ka virus ka Ebola ariko gakozwe mu buryo katica cyangwa ngo gashegeshe ubwirinzi bw'umuntu. Ako ka virus kagenda kabyara utundi kuburyo ahubwo duhinduka uturemangingo turinda umubiri indwara."”

Ifoto ya Beth-Ann Coller

Beth-Ann Coller, umuyobozi nshingwabikorwa w'Umushinga w'imiyoborere Merck and Co.

A 'Play' button icon

Uru rukingo rutwarwa mu bubiko bwabugenewe bufite ubushyuhe buri munsi ya degre Celcisius 60 nk'uko bisabwa. Rutangwa hakoreshejwe uburyo bw'impeta, zihabwa abantu bafite ibyago byinshi byo guhura n'abamaze kwandura.

Ifoto y
Kuri iyi foto yafashwe ku wa Kane, tariki 31 Gicurasi 2018, umukozi w'ishami rya l'ONU ryita ku buzima afashe agacupa kari karimo urukingo rwa Ebola i Mbandaka muri Congo. Ku nshuro ya mbere kuva Ebola ivumbuwe mu myaka isaga 40 ishize, urukingo rwahawe abakora mu buvuzi mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo kicyaduka.

3. Abayobozi b'inzego z'ibanze bafashije mu bikorwa byo gutanga ubutabazi bwihuse

Hari abaturage bagishidikanya ku ntego z'abaganga, ubushobozi bw'urukingo rukiri mu igerageza cyangwa niba Ebola koko ibaho. Nubwo hariho uko gushidikanya, abagezwemo na Ebola bishimiraga gukingirwa

“Kubona Ebola yageze mu baturage birahangayikisha cyane. Ni yo mpamvu byari ingenzi cyane kohereza abakangurambaga n'impuguke mu mibanire y'abantu kugira ngo basobanurire abaturage uko byose biri.”

Ifoto ya

Tarik Jasarevic, umuvugizi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima

A 'Play' button icon

Kugeza tariki 10 Kamena, abagera ku 2,295 bari bamaze gukingirwa ahitwa Wangata, Iboko na Bikoro. Mu bakingiwe harimo abakozi b'ubuvuzi hamwe n'ababana n'abagaragaje ibimenyetso bya Ebola.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS rivuga ko hakozwe ubungurambaga mu buryo buranye harimo kubicisha mu bitangazamakuru, guhugura abanyamakuru bo mu gihugu no kugniriza abayobozi b'inzego z'ibanze.

Ifoto y
Kuri iyi foto yafashwe ku wa gatanu, tariki 1 Nyakanga 2018, umuryango wicaye ahaheruka gupfa abantu batatu bazize ebola i Mbandaka muri Congo. Ku nshuro ya mbere kuva Ebola ivumbuwe mu myaka isaga 40 ishize, urukingo rwahawe abakora mu buvuzi mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo kicyaduka.

4. Ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya iki cyorezo bwatanze umusaruro.

Hagati y'umwaka wa 2013 na 2016 mu gihe icyorezo cya Ebola cyayogozaga Afurika y'Uburengerazuba, uyu mugabane nta kigo wagiraga cyo gufasha gutanga ibisubizo byihuse ku ndwara zandura. Byahindutse mu 2017 ubwo hatangizwaga ikigo nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara.

“Twashyizeho ingamba mu kurwanya ibyahungabanya ubuzima bw'abantu kandi tubikora bwangu. Kandi byazanye impinduka. Mu minsi 10 Ebola ikimara kugaragara twahise twohereza abakozi 150. Kandi twabonye inkunga ikomeye iva mu bafatanyabikorwa nk'abaganga batagira imipaka, ishami rya l'ONU ryita ku biribwa, ishami rya l'ONU ryita ku bana ndetse n'umuryango mpuzamahanga utabara imbabare. Byatumye duhamya ko buri kimwe kimeze neza cyatuma haboneka igisubizo cyihuse.”

Ifoto ya Peter Salama

Peter Salama, Umuyobozi wungirije w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ushinzwe Ibiza no kubirwanya

A 'Play' button icon

Nk'ishami ry'Afurika yunze Ubumwe, ikigo cyayo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara cyashyiriweho kuzamura ireme ry'ubuvuzi kuri uyu mugabane. Muri Kongo, cyashyigikiye gahunda ya leta binyuze mu kigo cy'ubutanazi bwihuse, cyohereza itsinda ry'abakozi bafite agaciro kangana n'ibihumbi 250 by'amadolari.


5. Amakarita yerekana uduce, amafoto yafashwe na satelite n'andi makuru yafashije abatanga ubutabazi kubona amakuru yizewe yatumye bafata ibyemezo bikwiye.

Ibice by'ibyaro muri Kongo byagiye bigora abakozi b'ubuvuzi bashaka gutabara abagezweho n'icyorezo. Amakuru atakijyanye n'igihe na yo yarushijeho kudindiza ubutabazi kuko abakozi bagendera ku makuru nyayo kugira ngo basesengure ikwirakwira ry'iki cyorezo

Ikarita yereka uduce twibasiwe na ebola muri Repubulika Iharanidara Demokarasi ya Kongo
Ikarita ya Kongo igaragaza neza agace kazahajwe n
Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni igihugu cya kabiri muri Afurika mu buso bunini. Icyorezo cya Ebola mu 2018 cyashegeshe cyane uturere dutatu tw'intara y'Uburengerazuba mu bice by'icyaro; bihana umupaka na Repubulika ya Kongo

Byatumye hiyambazwa inzobere nka Cyrus SINAI usanzwe ari umufotozi w'ikigo UCLA.

Sinai yakoranye na minisiteri y'ubuzima, kugira ngo afashe mu kunoza ikarita ya Congo, kugira ngo hamenyekane abaturage batuye Congo.

Hari umugambi wo guhuriza hamwe amakuru ku mugabane. Ibi bikazafasha kubona amakuru yizewe azafasha mu gutanga ibisubizo mu gihe hadutse icyorezo.

umusanzu watanzwe na

Inkuru yakosewe na Dan Joseph

Jackson Mvunganyi na Paul Alexander b'Ijwi ry'Amerika

Inkuru ya Greta Van Susteren